Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ibyishimo bye ku ntsinzi ya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, wongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu muri manda nshya ya karindwi.
Iyi ntsinzi igaragaza icyizere abaturage ba Uganda bakomeje kugirira umuyobozi wabo, bamugenera indi manda yo kubayobora mu myaka itanu iri imbere izageza mu mwaka wa 2031.
Perezida Kagame yafashe umwanya wo kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Museveni n’abaturage ba Uganda muri rusange, ashimangira icyifuzo cyo kubona Uganda ikomeza gutera imbere. Yavuze ko Museveni akomeje gukorera igihugu cye anaharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ayoboye.
Yakomeje anahamya ko u Rwanda rwiteguye gukomeza umubano usanzwe w’ubutwererane n’ubufatanye bufite inyungu hagati yarwo na Uganda. Yagaragaje ko uyu mubano umaze igihe ubyara umusaruro kandi ko ukwiye gukomeza gusigasirwa mu nyungu z’ibihugu byombi.
Perezida Museveni, ufite imyaka 81 y’amavuko, ari mu bayobozi ba Afurika bamaze igihe kirekire ku butegetsi. Ayoboye Uganda kuva mu 1986, aho ubu ageze kuri manda ya karindwi. Azwi mu baturage ba Uganda kubera imiyoborere ye ishingiye ku mpinduka zigaragarira mu bikorwa bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu gihe kimaze hafi imyaka 40 ayoboye Uganda, Museveni yaharaniye ko igihugu cye gifata ibyemezo byigenga kitagengwa n’igitutu cy’amahanga, anashyigikira uburenganzira bw’abaturage mu guhitamo abayobozi babo. Yanaharaniye kandi kubana neza n’ibihugu bituranye, by’umwihariko u Rwanda.
Museveni anashimirwa uruhare rwe mu kwakira no kwita ku mpunzi z’Abanyarwanda bari barambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyuma yo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside, Uganda n’u Rwanda byakomeje gutsura umubano ushingiye ku mateka bihuriyeho, indimi n’imipaka bisangiye.
Nubwo uyu mubano wigeze guhura n’imbogamizi mu bihe bimwe na bimwe, cyane cyane hagati y’umwaka wa 2017 na 2019 ubwo habayeho kutizerana kwa politiki, ntiwatinze gusubira ku murongo. Ubu ukomeje gusigasirwa mu buryo bufitiye akamaro abaturage b’ibihugu byombi hagamijwe amahoro n’iterambere rirambye.
