Joe Biden yatangiye kuvurwa kanseri yibasira udusabo tw’intanga

October 12, 2025
1 min read
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,  Joe Biden,  ari gukorerwa ubuvuzi bwa ‘Radiation Therapy’ nk’igice cy’ubuvuzi  nyuma yo guhura na kanseri yibasira udusabo tw’intanga , nk’uko umuvugizi we yabitangaje.

Uyu muvugizi kandi yavuze ko Biden, w’imyaka 82, ari no gukorerwa ubuvuzi bwo kugabanya imisemburo (hormone treatment), ariko ntiyatanze andi makuru arambuye.

Nk’uko ikinyamakuru NBC News cyatangaje iyi nkuru bwa mbere kibivuga, ubuvuzi bwa  ‘Radiation Therapy’  buzamara ibyumweru bitanu, kandi bukaba ari intambwe nshya mu buvuzi bwe.

Mu kwezi kwa Gicurasi, ibiro bya Biden byari byatangaje ko yanduye ubu bwoko bukaze bwa kanseri bwari bwamaze gukwira mu magufwa ye. Ibi byamenyekanye nyuma y’uko uwo munyapolitiki wo mu ishyaka ry’Abademokarate agaragaje ibibazo mu kwihagarika, bituma abaganga basanga utubumbe duto ku ruhago rwe rw’inkari.

Icyo gihe, ibiro bye byatangaje ko “yari yanduye kanseri y’udusabo tw’intanga, ifite ikigero cya  Gleason 9 (Grade Group 5).” –  mu bipimo byifashihswa mu kugaragaza ikigero  ubu bwoko bw’iyi  Kanseri iba igezeho.

Amanota ya Gleason 9 bivuze ko indwara ye iri ku rwego rukaze cyane (“high-grade”), kandi uturemangingo twa kanseri dushobora gukwira vuba mu bindi bice by’umubiri, nk’uko ‘Cancer Research UK’  ibisobanura.

Umuntu wegereye Biden yabwiye televiziyo ya  CBS, ko uwahoze ari Perezida ameze neza kandi ubuvuzi ari guhabwa buri kugira akamaro  mu gihe indi soko ivuga ko ubuvuzi bwa ‘Radiation Therapy’  amaze ibyumweru bike  yaratangiye kubuhabwa i Philadelphia.

Biden yasezeye ku butegetsi muri Mutarama nk’umukuru w’igihugu ushaje kurusha abandi mu mateka ya Amerika, kandi ibibazo ku buzima bwe byamugaragaragaho mu gihe cy’imyaka ine yayoboye, biza kumuviramo guhagarika gahunda yo kongera kwiyamamaza hagati mu rugendo rw’amatora.

Kamala Harris, wahoze ari visi-perezida we, ni we wiyamamaje mu izina ry’Abademokarate, ariko atsindwa na Donald Trump, Perezida uriho ubu.

Biden amaze imyaka myinshi ashyigikira ubushakashatsi ku ndwara za kanseri. Mu mwaka wa 2022, we n’umugore we Jill Biden bongeye gutangiza gahunda ya “Cancer Moonshot”, igamije guteza imbere ubushakashatsi no gukumira urupfu rwa miliyoni enye z’abantu bazize kanseri bitarenze umwaka wa 2047.

Mu gihe Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara (CDC) kivuga ko abagabo 13 kuri 100 baba bafite ibyago byo gufatwa  na kanseri y’uruhago rw’inkari nibura rimwe mu buzima bwabo.

Ivomo ; CBS News.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Umugabo yasanzwe yapfuye nyuma y’iminsi afashwe yibye moto

Next Story

Sudan : Abarenga 50 bapfiriye mu gitero cya drone

Latest from Hanze

Go toTop