Umunyamideri Zari Hassan wabyaranye na Diamond Platnumz agiye gutaramira mu Rwanda

02/12/2023 13:01

Umunyamideli akaba n’umunyamafaranga Zarinah Hassan wamamaye nka Zari byatangajwe ko agiye gukorera igitaramo i Kigali mu mpera zuyu mwaka.

Ni ubwa mbere muri uyu mwaka agiye gutaramira i Kigali, ariko si ku nshuro ye ya mbere azaba ahageze muri gahunda zinyuranye harimo n’umuziki. Muri iki gihe yagarutsweho n’itangazamakuru nyuma yuko arushinzwe n’umusore Shakib Lutaaya w’imyaka 31 y’amavuko.

 

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma yuko bahuriye mu mujyi wa Pretoria muri 2022.Uyu mugore Kandi aherutse kwakira mu rugo rwe muri Afurika y’Epfo, Diamond Platinumz babyaranye ndetse n’umuhanzikazi Zuchu bivugwa ko bacuditse.

Zari Hassan w’imyaka 41 y’amavuko azasusurutsa abanyabirori mu gitaramo cyabambaye imyenda y’umweru cyiswe “Zari the boss Lady all the White party” kizaba taliki 29 ukuboza 2023 mu kabari ka The wave lounge.

Umuyobozi wakabyiniro witwa Owere Godfrey yavuze ko batumiye Zari nk’umwe mu banyamideli bazwi bifuza ko azabafasha kurangiza neza umwaka wa 2023.Ati” Zari azaba ahari, twaramutumiye ari nayo mpamvu ubona twamaze kubitangaza.”

 

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga 25,000 Frw igihe uguze itike yawe hakiri kare na 35,000 Frw mu gihe uguze itike yawe ku munsi w’igitaramo.Ni mugihe ku meza yicaraho abantu 4 ari ukwishyura amafaranga ibihumbi 600 Frw ndetse na Million 1.5 Frw ku meza yicaraho abantu 8 harimo nicyo kunywa.

Ku mpapuro zamamaza iki gitaramo, bavuga ko ibyiza umuntu uzaza muri iki gitaramo akwiye kuzaza yambaye imyenda y’umweru.Zari ntiyasibye mu itangazamakuru ryo mu gihugu cya Tanzania, ahanini biturutse ku bagabo bagiye bacudika.

Nko muri 2011 yarushinze na Ivan Semwanga babyaranye abana 3 bagatandukana muri 2013.Nyuma yaho yakundanye mu gihe cy’imyaka 4 na Diamond Platinumz baje gutandukana muri 2018 nyuma Yuko babyaranye abana babiri.

Previous Story

Kubera iki ukwiye kuganira n’umukunzi wawe ku buzima bwawe bwo gutera akabariro n’abakunzi bawe mwashwanye, burya ni ngombwa

Next Story

Ndimbati yaciye bugufi asengera indwara yitwa Samusure avuga ko kugira ngo umugabo asabe ubufasha atarwaye biba byakomeye

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop