Umuhanzikazi Shakira yasubitse igitaramo yari afite muri Lima nyuma kujyanwa mu Bitaro kubera uburibwe bwo munda yari afite. Ibyo guhagarika igitaramo cye no gusaba imbabazi, yabitangaje anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yagize ati:”Mbabajwe no kubamenyesha ko ijoro ryashize nagiye muri ER kubera uburwayi bwo munda kandi ubu nashyizwe mu Bitaro”.
Yakomeje avuga ko abaganga bari ku mwitaho bavuze ko basanze atameze neza ku buryo yagombaga kuririmba.
Ati:”Mbabajwe nuko ntabashije kuririmba iri joro kuko nashakaga kwiyunga n’abakunzi banjye muri Peru. Nizeye ko ndamera neza nkasezererwa ejo nkazabasha kuririmba. Ikipe yanjye irimo kureba ku buryo hashyirwaho indi tariki”.