Mu kwezi kw’Ukuboza muri 2020, Mu mujyi wa Del Rio, muri Texas, umwarimu w’imibare Alejandro Navarro yagaragaje urwego rwo kwitanga rudasanzwe ku buryo byakoze ku mitima y’ibihumbi by’abantu ku Isi hose. Ni iigihe yari ari mu bibazo bikomeye by’uburwayi, ariko agashyira imbere abanyeshuri be mu byihutirwa agomba gukora ku mwuka we wanyuma. Uko kwitanga kwahindutse ubuhamya bukomeye bw’uburyo abarezi bitangira akazi bakora buri munsi.
Sanddra A. Venegas, umukobwa we, yasangije abantu ubutumwa bwuzuyemo amarangamutima ku rubuga rwa Facebook bugaragaza amasaha ya nyuma ya se mbere y’uko yitaba Imana. Yaragize ati “papa yari amaze igihe afite ibibazo by’umutima,” yakomeje avuga kandi ko uburwayi bwe bwari bwarushijeho gukomera mu cyumweru cyabanjirije Noheli, bituma ajyanwa mu bitaro bivurirwamo indembe.
Muri ibyo bihe bitari byoroshye, umutima wa Alejandro wakoraga ku kigero cya 20% gusa kandi n’impyiko ze zari zarangiritse bikabije. Nubwo yari mu bibazo bikomeye, Sanddra yibuka ko se yari afite impungenge imwe gusa ariyo amanota y’abanyeshuri be. Yasobanuye ko ubwo yajyaga mu bitaro yajyanye mudasobwa ye n’umugozi wayo wo kuyishyiramo umuriro kugira ngo akomeze gukosora amanota y’abanyeshuri mu cyumba yarari kuvurirwamo cy’indembe.
Ifoto yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Alejandro aryamye ku gitanda cy’ibitaro, mudasobwa iri ku mavi ye, akikijwe n’ibikoresho by’ubuvuzi n’abamwitaho. Umukobwa we Sanddra ni we wafashe iyo foto, anasobanura ukuntu byari biteye ubwoba. Yaragize ati “Abaganga barimo gukora ibizamini, bamubwiraga ko agomba gufata icyemezo ku byakorwa mu gihe umutima we wahagarara… yarabasubizaga hanyuma agasubira gukosora amanota.”
Agaruka ku kwitanga kudasanzwe kwa se, Sanddra yaranditse ati: “Abarezi bakora amasaha menshi y’inyongera abantu benshi batabona. No mu gihe cy’icyorezo, no mu gihe cy’uburwayi bukomeye, abarezi bahora batekereza ku nshingano zabo.” ariko Ku bw’amahirwe macve, Alejandro Navarro yitabye Imana ku munsi wakurikiyeho. Raporo zagaragaje ko urupfu rwe rwatewe n’ibibazo by’ubuzima bitajyanye na COVID-19, bikarangiza inkuru ibabaje y’ukwitanga gukomeye.
Iyi nkuru yakoze ku mitima y’abantu ku Isi hose. Ikinyamakuru The Times of India cyagaragaje uburyo imbaraga za nyuma za Alejandro zo gukorera ku gitanda cy’ibitaro n’ari mu burwayi byakoze ku bantu benshi. Cyanditse kiti “amasaha ya nyuma ateye agahinda y’umwarimu wo muri Texas Alejandro Navarro yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, ikora ku mitima y’ibihumbi n’ibihumbi by’abantu.”
Na none, Upworthy yasohoye inkuru igaragaza ko iyi nkuru irimo kwitangwa kwinshi ariko ikanatanga umuburo, igaragaza ibibazo bijyanye n’uko akazi n’ubuzima bwite by’abarezi bigenzurwa. Yaragize iti: “Umunsi umwe mbere yo gupfa, yafashe icyemezo cyo kurangiza inshingano ze z’ubwarimu ari ku gitanda cy’ibitaro.”
Ubuzima bwa Alejandro Navarro, abusozanya igikorwa cy’ubutwari, ni urwibutso rukomeye rw’ubutwari butuje buboneka mu mashuri buri munsi ndetse bikanagaragaza ubwitange bw’abarimu n’uburyo ibyo bakora birenga akazi ahubwo bigahinduka nk’umuco. Inkuru ye igaragaza akazi katoroshye abarezi bahura nako mu ibanga,rimwe na rimwe bigatwara igiciro cyihariye kinababaje. Nk’uko umukobwa we yabigiriyemo inama abantu yaragize ati“nimufashe abarezi gushyiraho imipaka; mubibutse ko nubwo amanota ari ingenzi, ibihe byiza n’abo bakunda bishobora kuba ingenzi kurushaho.
Abarezi nka Navarro ntibigisha imibare gusa, ahubwo usanga bigisha impuhwe, inshingano, n’igisobanuro cya nyacyo cy’ukwitanga. Umurage we uzahora ugaragara mu buzima bwa buri munyeshuri yakoreyeho, no muri buri mwarimu wibona yisanga mu cyemezo nkicye cya nyuma cyakoze ku mitima ya benshi.
