Presdent wa Leta Zunze Ubumwe Za America yarakariye bikomeye uwari umusangiza w’amagambo mu birori bya Grammy Awards byaraye bibaye mu ijoro ryakeye bikabera muri Crypto.com Arena i Los Angeles muri Amerika.
Perezida Trump biciye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yanditse ubutumwa burebure agaragaza ukuntu ibirori bya Grammy Awards byatakaje agaciro ndetse havugiwemo n’ibinyoma byinshi haba kuri we no ku bandi barimo uwahoze ari Presdent wa Leta Zunze Ubumwe za America Bill Clinton.
Mu ibaruwa ndende yuje uburakari, Presdent Trump yagize ati:“Ibihembo bya Grammy byabaye bibi, ntibinacyinarebwa! CBS ni inyamahirwe ko iyi myanda itakigaragara ku miyoboro yayo”.
“Uwayoboraga ibi birori, Trevor Noah, uwo yaba ari we wese, arimo kuba mubi nk’uko Jimmy Kimmel yari ameze mu bihembo bya Academy awards aho atitwaye neza ndetse yarari hasi cyane. Noah yavuze ibinyoma kuri njye Donald Trump na Bill Clinton ko twigeze kumara igihe ku kirwa cya Epstein”.
Yakomeje agira ati:”IBINYOMA bisa!!! Si nshobora kuvugira Bill, ariko njye sinigeze njya ku Kirwa cya Epstein, cyangwa hafi yaho hose, kugeza ku magambo y’uyu mugoroba yuzuye ibinyoma no gusebanya, sinigeze nshinjwa kujyayo, yewe n’itangazamakuru ry’ibinyoma ntiryigeze ribimbeshya”.
Trump yagaragaje Noah nk’umuhombyi. Ati:”Noah, umuhombyi wuzuye, akwiye gushyira ukuri ahagaragara kandi akabikora vuba. Birasa n’aho ngiye kohereza abanyamategeko banjye kurega uyu mukene, udafite impano ndetse w’igicucu. Mubaze George Slopadopolus n’abandi uko byabagendekeye. Munabaze na CBS! Itegure Noah, ngiye kuza gutebya nawe!
Perezida DJT”.
Ibi byabaye nyuma y’uko ubwo yarari mu birori bya Grammy awards mu ijoro ryakeye, M.C noah yanyujijemo akavuga asa n’utebya ati:”Iyi niyo Grammy Awards buri muhanzi wese aba yifuza, cyane ndetse nk’uko Trump yifuza Greenland.”
Yakomeje asa nutebya aribyo byanarakaje Trump cyane aho yagize ati:“Ndetse biranumvikana cyane kuko ikirwa cya Epistein kitagihari, akeneye ikindi kirwa gishyashya azaza ajyanaho na Bill Clinton.”
Abantu benshi bagiye babona ibi mu buryo butandukanye ndetse hategerejwe kureba ikiri bukurikire hagati ya presdent trump na Trevor Noah ndetse na grammy awards muri rusange.

UMWANDITSI: Kubwimana Samson