Mu Burundi , abatuye mu mujyi wa Gitega bakomeje gucika ururondogoro mu buryo bukomeye nyuma yuko umugore w’imyaka 42 y’amavuko wari umaze imyaka 15 atandukanye n’umugabo we yasanzwe yishwe mu buryo bw’amaherere ,umurambo we urambitse mu ntanzi z’urugo rwe.
Umujyi wa Gitega, umurwa wa politiki w’u Burundi, wongeye gutungurwa n’urupfu rudasobanutse rw’umugore witwa Jeanine Niyonzima, w’imyaka 42, wapfuye mu buryo butavuzweho rumwe.
Umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuwa Gatandatu, tariki 25 Ukwakira 2025, hafi y’urugo rwe, ku muhanda wa kabiri werekeza mu kagari ka Magarama.
Nk’uko byemezwa n’abaturanyi ndetse na Léandre Nzibarega, umukuru w’ako gace, ngo umurambo wa nyakwigendera wasanzwe urambitse hafi y’inzu ye, nta kimenyetso cy’ibikomere bigaragara ku mubiri.
Nzibarega yagize ati: “Kugeza ubu ntituramenya icyateye uru rupfu. Polisi iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri uru rupfu rwose .” nkuko yabibwiye Sos Media Burundi dukesha iyi nkuru .
Uwo muyobozi yongeyeho ko hari ibihuha ko nyakwigendera ashobora kuba yarishwe n’ingaruka z’uruhurirane rw’indwara y’igituntu no kunywa inzoga zitemewe zizwi ku izina rya Kick, zikomeje gukwirakwira mu mijyi itandukanye y’iki gihugu.
Yongeyeho ati: “Jeanine yari yarigeze gutandukana n’umugabo we mu myaka 15 ishize, kandi byavugwaga ko yanywaga izo nzoga. Bishoboka ko byaba aribyo byamugiriye nabi.”
Ariko iyi ntekerezo ntiyakiriwe neza n’abatuye Magarama. Bamwe muri bo bavuga ko ibisobanuro bitangwa n’ubuyobozi bidafite ishingiro, bakemeza ko hakenewe iperereza ryigenga.
Umwe mu baturanyi, utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: “Nta muntu ukwiye gupfa gutyo ngo tuvuge ngo ni inzoga. Jeanine yari umuntu utuje kandi ukunda abantu. Turasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuko tubona harimo urujijo.”
Uru rupfu ruje mu gihe hashize iminsi ibiri gusa habonetse undi murambo w’umukobwa witwa Nadine Irakoze, w’imyaka 24, mu mudugudu wa Zege, muri zone ya Nyamugari, mu ntara ya Gitega. Uwo nawe yasanzwe yapfuye mu rugo rwe mu buryo bw’amayobera.
Aba bagore babiri bapfuye mu gihe gito ni kimwe byateye impungenge abaturage b’i Gitega, kwemeza ko ubuzima bw’abagore bugomba kurindwa byimazeyo.
Umuryango w’abagore b’i Gitega nawo wasabye inzego z’umutekano gukora iperereza ryimbitse kandi ritabogamye.Ubu iperereza rirakomeje, mu gihe abaturage b’i Gitega bakomeje gusaba ko ukuri ku rupfu rwa Jeanine Niyonzima n’urwa Nadine Irakoze kumenyekana bidatinze.
Ivomo : sos medias Burundi